Nyuma y’inkuru ya BTN TV yagaragazaga umugore w’uwigeze kuba umuyobozi (Mayor) w’akarere ka Kamonyi yasohowe mu nzu, kuri iyi nshuro agarutse avuga ko yicuza ku bwo kuba yaremeye gusezerana ivangamutungo risesuye n’umugabo we yita “Manyanga”😌.
Yakomeje atangaza ko agiye kugana inkiko zikamufasha gukura izina ry’umugabo we ku mazina y’abana be🙊.
Yakomeje kandi atabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, umusaba ko yamurenganura ku bw’akarengane avuga ko yakorewe n’umugabo we nyuma yo gutenguha igihugu akanatenguha umugore we🙊.
Ariko se birakwiye ko abantu bigeze kwitana Cheri Chouchou, nyuma yo gutandukana nabi bakomeza gushyirana hanze , umwe yandagaza undi?😳😳