Umudepite wakubise umukozi wa RwandAir yafunzwe akigera muri Gabon

Tiziano

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
114
Reaction score
9
Umudepite wigenga mu nteko ishinga amategeko ya Gabon, Augustin Lobelle Yembi, yafunzwe akigera i Libreville nyuma yo koherezwa n’u Rwanda.

Uyu mudepite akurikiranyweho gukubita umukozi wa sosiyete ya RwandAir ubwo yari ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Tariki ya 3 Nzeri 2026, Yembi wanyuraga mu Rwanda avuye mu kindi gihugu, yagaragaye akubita urushyi umukozi wa RwandAir, amashusho yafashwe na ‘CCTV Camera’ akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Yembi akimara gukubita uyu mukozi, inzego z’umutekano z’u Rwanda zahise zimuta muri yombi, ziramufunga, icyakora nyuma y’ibiganiro ibihugu byombi byagiranye, hafashwe umwanzuro wo kumusubiza muri Gabon tariki ya 6 Nzeri, agakurikiranwa n’ubutabera bwaho.

Mu gihe Depite Yembi afunzwe, inteko ishinga amategeko ya Gabon iri gukurikiranira hafi dosiye ye nk’urwego rumushinzwe. Ishima icyemezo u Rwanda rwafashe cyo kumwohereza i Libreville.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…