Uganda igiye gutangira gucukura peterori nyuma y’imyaka 20 ivumbuwe

Kizigenza_

Senior Member
Joined
Apr 20, 2026
Posts
165
Reaction score
1
Leta ya Uganda iritegura gutangira ibikorwa byo gucukura peterori, kuyitunganya no kuyohereza ku isoko mpuzamahanga bitarenze Kamena 2027.
Ahagana mu myaka ya 2000, ni bwo byamenyekanye ko Uganda ifite peterori mu bututaka bwayo, mu gace ka Albertine Graben hafi y’ikiyaga cya Albert, igihugu kikaba kimaze imyaka myinshi gitegura ibikorwa remezo bizatuma iyo peterori icukurwa, igatunganywa ndetse igashyirwa ku isoko.

Kugeza ubu, gahunda y’ingenzi ishingiye ku mishinga itatu ikomeye: Tilenga, Kingfisher na East African Crude Oil Pipeline (EACOP).

Umushinga ugizwe n’ibice bibiri

Umushinga wa Tilenga, uyoborwa na TotalEnergies ifatanyije na CNOOC na Uganda National Oil Company (UNOC), uri mu turere twa Buliisa na Nwoya. Uteganyijwe gucukura amariba agera kuri 400 mu duce 31, uruganda ruzatunganya iyo peterori rukazaba rufite ubushobozi bwo gutanga umusaruro wo ku rwego rwo hejuru.
Ku rundi ruhande hari Kingfisher, umushinga uyoborwa na CNOOC, ukorera mu gace ka Kikuube. Uyu mushinga uzaba ufite ubushobozi bwo gutanga utugunguru twa peterori 40,000 ku munsi.

Iyo mishinga yombi izaba ifite ubushobozi bwo gutanga peterori igera ku tugunguru 230,000 ku munsi mu gihe umusaruro wa peterori icukurwa uzaba umaze kwiyongera.

EACOP ni wo muyoboro uzageza peterori ku nyanja
Kubera ko Uganda ari igihugu kidakora ku nyanja, peterori izacukurwa mu gace ka Lake Albert izanyuzwa mu muyoboro wa East African Crude Oil Pipeline, ureshya na kilometero 1,443, uturutse muri Uganda ukagera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania.

Uyu muyoboro ni wo uzafasha Uganda kugeza peterori ku isoko mpuzamahanga, aho izajya itwarwa n’amato ikoherezwa mu bindi bihugu.

Kugeza mu mpera za Kamena 2026, imirimo ya EACOP yari imaze kugera ku rwego rwa 90%, mu gihe Tilenga yari kuri 74%, naho Kingfisher ikaba yari imaze kugera kuri 79%. Muri icyo gihe kandi muri Tilenga hari hamaze gucukurwa amariba 234.

Peterori ya Uganda yahawe izina rya ‘Pearl Sweet’


Mu ntangiriro za Nzeri 2026, Uganda yavuze ko izina ry’ubwoko bwa peterori yayo izajya igurishwa ku masoko mpuzamahanga ari ‘Pearl Sweet.’

‘Pearl’ ni ijambo n’ubundi riri mu izina bakunze kwita Uganda Pearl of Africa, bisobanura Isaro rya Afurika, naho ‘Sweet’ bikaba bishaka kuvuga ko iyo peterori ifite urugero ruto rw’umwuka wa sulphur wangiza ikirere

Pearl Sweet izaba ari uruvange rwa peterori izava muri Tilenga na Kingfisher, mbere yo gushyirwa muri EACOP ikerekeza ku cyambu cya Tanga mbere yo koherezwa mu mahanga.

Uganda yamaze no gushaka umucuruzi mpuzamahanga uzafasha kuyishakira amasoko. Muri Nzeri 2026, UNOC yatangaje ko yahisemo ikigo cyitwa Vitol kizamamaza kikanashakira amasoko peterori ya Pearl Sweet.

Umushinga washowemo arenga Miliyari zirenga 15 z’amadolari

Umushinga mugari wo guteza imbere peterori ya Uganda, uhuza Tilenga, Kingfisher na EACOP, ufite agaciro kabarirwa muri miliyari 15 z’amadolari.

Kugeza muri Nzeri 2026, biravugwa ko hamaze gushorwa amafaranga arenga miliyari 12 z’amadolari muri iyo mishinga.

Abashoramari bakomeye barimo TotalEnergies yo mu Bufaransa, CNOOC yo mu Bushinwa na UNOC yo muri Uganda. Muri uwo mushinga, TotalEnergies ifite uruhare rwa 56.67%, CNOOC ikagira 28.33%, naho UNOC ikagira umugabane usigaye.

Icyo Uganda yiteze kuri uyu mushinga
Guverinoma ya Uganda ivuga ko peterori ishobora guhindura ubukungu bw’igihugu, ikongera amafaranga Leta ibona, igatanga imirimo ndetse igatuma igihugu kigira ubushobozi bwo gushora menshi mu bikorwa remezo, uburezi, ubuzima n’izindi serivisi.

Umusaruro uteganyijwe wo kugera ku tugunguru 230,000 ku munsi uzatuma Uganda iba kimwe mu bihugu bitanga peterori muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ku rwego rw’akarere, umushinga ufite n’uruhare rukomeye kuko Tanzania izungukira mu gutwara peterori ya Uganda no mu bikorwa by’icyambu cya Tanga, mu gihe Uganda izabona inzira ihoraho yo kugera ku isoko mpuzamahanga.

Ingaruka ku bidukikije
N'ubwo Uganda ibona peterori nk’amahirwe akomeye mu iterambere ry’igihugu, imishinga ya Tilenga na EACOP yakunze kunengwa n’imiryango irengera ibidukikije n’uburenganzira bw’abaturage.

Impungenge zikomeye zagiye zishingira ku ikoreshwa ry’ubutaka, kwimura abaturage, ingaruka ku bidukikije ndetse no kuba ibikorwa bimwe biri hafi y’ibice bifite urusobe rw’ibinyabuzima rufite akamaro ku buzima bw’abantu.

Hagati aho ariko TotalEnergies n’abandi bashoramari bavuga ko hashyizweho gahunda zo kugabanya izo ngaruka, harimo ingamba zo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, kwishyura abafite ubutaka bwakoreshejwe no gukurikiza amabwiriza agenga ibidukikije.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…