Ubushinjacyaha bwagiranye ubwumvikane na Shema Fabrice bituma urubanza rusubikwa

Kizigenza_

Senior Member
Joined
Apr 20, 2026
Posts
165
Reaction score
1
Umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yagiranye n’Ubushinjacyaha amasezerano y’ubwumvikane, bituma urubanza rwe rw’ubujurire ku ifungwa ry’agateganyo rusubikwa.
Shema yari ategerejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 17 Nzeri 2026, kugira ngo aburane ku cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Icyo cyemezo cyafashwe ku wa 2 Nzeri 2026, nyuma y’uko urukiko rusanze hari impamvu zikomeye zatuma akurikiranwa afunzwe mu gihe iperereza rigikomeje.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa kane, Me Niyomugabo Christophe, umwe mu banyamategeko bunganira Shema, yabwiye urukiko ko umukiliya we yamaze gusinyana n’ubushinjacyaha ayo masezerano y’ubwumvikane. Uhagarariye ubushinjacyaha na we yemeje ko ayo masezerano yasinywe, hasigaye ko ashyikirizwa urukiko.

Umucamanza yahise asubika iburanisha, ateganya ko rizasubukurwa ku wa 23 Nzeri 2026, kugira ngo urukiko rubanze rubone ayo masezerano kandi ruyasuzume.

Shema Fabrice yatawe muri yombi na RIB ku wa 11 Kanama 2026, akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ubushinjacyaha bwari bwaragaragaje ko dosiye ishingiye ku sheki ebyiri z’agaciro ka 600,000 z’Amadolari, zingana n’abarirwa muri miliyoni 883 Frw, zari zatanzwe mu rwego rw’amasezerano hagati ya Africa Medical Supply na ABZL International General Trading LLC.

Mu kwiregura kwe mbere, Shema yahakanye ibyaha akurikiranyweho, anavuga ko yari yiteguye kwishyura amafaranga yavugwaga muri ayo masezerano.
 

Similar Discussions

Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…