Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,565
- 5,983
Ibaze kuba waruvukiye i Kigali cg se warahaje cyera cyane kuburyo bamwe dutangira gucyeka ko uri Kavukire, urihirinze ushakishije udufaranga birakunze wisange ufite umutungo wa Miliyoni zirenga 100frw.
Nyuma yāigihe gito ukabona umuntu araje atiā Ugiye kuva aha hantu hari umutungo wawe, gusa uzahabwa impamba yāihumbi 100frw mu gihe utegereje ko tuguha inzu igeretseš, ngaho sinya hano kandi ubwo niwanga kubikora ushobora guhura nāakagaā.
Bitangira umuturage agira ngo ni ubutekamutwe kuko aba yumva afite ibyangombwa byemewe byerekana ko umutungo ari uwe ndetse nāaho uherereye atari mu manegekašš¤·.
Akomeza kubifata nkāibihuha kugeza igihe abonye nāamaso ye za Miliyoni zirenga 100frw ziri kujya hasiš.
Akandi kantu numvise nāubwo abanyamakuru ba BTN TV bakomeje kugatsinda , nāaho umwe mubafite inzu aha hantu bari gusenya yagize atiā Bamwe mubayobozi bāumujyi wa Kigali baraje batubwira ko ahantu dutuye hateganye nāahantu hatuye umuyobozi ukomeye(Uyu muturage yamutsinze ntiyamuvuga), batubwira ko tugomba kuhava ngo kuko abatuye hano baba bareba kurugo rwāuwo muyobozi!ā.
Nāubwo hari amakuru tujya twumvana abamotari tukagira ngo ni ibihuha byabo, ariko ubanza dukwiye kujya twizera amakuru ya motari. Kuko ibi birasanzwe, aho muca ahantu ukumva umuntu arakubwiye: ā Impamvu ubona hariya hantu hatari kubakwa kandi hirya yaho ukabona ni mugisirimu ngo hatuye umuyobozi, atiā Hari nagahunda yo kwimura bariya bose batuye hariya, kubera ko bareba iwe kandi ntibyemewe.ā
Byaje kurangira umunyamakuru wa BTN TV yanze gukomeza gutsinda uwo muyobozi avuga ko ari Nyakubahwa Perezid awa Repubulika. Gusa akomeza avuga ko aho Perezida wa Repubulika atuye ari mu isambu yaguze atari mu isambu ya Leta, ati ā Ni mu isambu yāubusore, kandi abimuwe aho atuye, bahawe ingurane ikwiyeā.
Nanjye nahise nibaza ikibazo, ubu ntiwasanga hari ibisambo biza bikuririra ku izina rya Perezida wa Repubulika hanyuma bikikorera ibiri mu nyungu zabyo ariko byitwaje iryo zina?. Nonese Perezida ni we uba udashaka guturana nāabaturage ayoboye?...
Ubu kandi aba baturage ba Kinyinya na bo bavuyemo, ubu pulupulu zatangiye umunyantege nke arajya avuga yisange za Madrid. Ukibaza utiā Kubera iki ibi bintu?ā.
Umunyamakuru wa BTN TV asoza avuga abantu baje gusenya aha hantu(Umujyi wa Kigali) bakoze ikintu gisa nko guteranya abaturage na Perezida wa Repubulika, kuko ngo baza kubimura babwirwaga ko ari uko hakurya yabo himukiye umuyobozi ukomeye.
Ubwo abatuye aho atuye nibo bavuga uko biba bimeza gusa ntabwo byumvikanašš¤·.
Nahise numva iyi nkuru nayo ishora kuba iri muzigiye kubera umusaraba umunyamakuru wanyu NDAHIRO Valens Papy!!.
Ariko uzi kuva mu mutungo wawe wa Miliyoni zirenga 100frw, ugahabwa ibihumbi 100frw??.
Ntibyoroshye na gato!!!.