U Rwanda ruzahagarika burundu ikoreshwa rya 2G na 3G mu 2027

GIRAMATA

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
105
Reaction score
7
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda yo guhagarika ikoreshwa ry’imiyoboro ya telefone igendanwa ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwimukira ku ikoranabuhanga rigezweho rizatanga internet yihuta, ihamye kandi igere ku Banyarwanda benshi.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko ihagarikwa ry’umuyoboro wa 3G mu gihugu hose riteganyijwe ku wa 30 Kamena 2027, rikazakurikirwa no guhagarika burundu 2G nyuma y’isuzuma rizareba niba igihugu cyiteguye.
Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rizashingira ku bipimo byemejwe birimo kuba 4G igera mu gihugu hose kandi ifite ireme, kuba guhamagara, ubutumwa bugufi, serivisi z’amafaranga kuri telefoni ndetse n’iz’ubutabazi zikomeza gukora nta nkomyi.
MINICT yasabye kandi ibigo n’inzego bikoresha sisitemu zishingiye kuri 2G cyangwa 3G, zirimo serivisi z’imari kuri telefone, serivisi z’amashanyarazi, gutwara abantu n’ibintu, ubuzima, umutekano rusange na serivisi za Leta, gutangira gutegura uko bazimukira ku ikoranabuhanga rishya.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…