Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yagenewe ingabo z’u Rwanda binyuze mu kigega cy’u Burayi gishinzwe gushyigikira ibikorwa by’amahoro, yose yamaze gukoreshwa, kandi ko ikiguzi ubu butumwa butwara Guverinoma y'u Rwanda gikubye inshuro nibura 10 amafaranga atangwa na EU.
Makolo yavuze ko usibye amafaranga menshi u Rwanda rushora mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe muri Cabo Delgado, hiyongeraho n'ukwitanga kudasanzwe kw’abasirikare bahasiga ubuzima.
Yabitangaje ubwo yasubizaga inkuru igaragaza ko amasezerano y’inkunga itangwa na EU igenerwa Ingabo z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado azarangirana na Gicurasi 2026.
None se, ubufaransa bwakwemera guhara umushinga mugari buhafite, kandi ko urinzwe na DRF?