Trump yavuze ko Amerika yabonye ububasha buhoraho ku mutekano wa Greenland

UMUVUZANDURU

Senior Member
Joined
Aug 4, 2026
Posts
162
Reaction score
8
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyagiranye amasezerano n’ubwami bwa Denmark na Greenland, agamije guha Amerika ububasha buhoraho mu bijyanye no gucunga umutekano w’iki kirwa kinini ku isi.

Trump yavuze ko ayo masezerano azafasha Amerika kugira ububasha bwo gufata ingamba zose ibona ko ari ngombwa mu kurinda umutekano wa Greenland ndetse n’inyungu z’umutekano w’igihugu cye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko Amerika izakomeza kugira ubushobozi busesuye bwo gukora ibikenewe muri Greenland mu rwego rwo kurinda ako karere ndetse n’igihugu cye.

Yongeyeho ko aya masezerano abuza ibihugu Amerika ifata nk’abahanganye na yo gushyira ibirindiro bya gisirikare muri Greenland, koherezayo abasirikare cyangwa kuhakorera ishoramari ryihariye rijyanye n’umutekano, keretse bibanje kwemezwa na Amerika mu nyandiko.

Trump yavuze ko Amerika imaze imyaka irenga 100 izi akamaro ka Greenland mu bijyanye n’umutekano mpuzamahanga, ariko ko nta Perezida wari warafashe ingamba nk’izo kugeza ubu.
Perezida wa Amerika kandi yavuze ko igihugu cye kigiye gutangira gahunda yo kohereza ingabo muri Greenland, aho kizabona ahantu hakwiye, ndetse ko kizakorana n’abaturage baho mu bikorwa bigamije iterambere.

Minisitiri w’intambara wa Amerika, Pete Hegseth, na we yavuze ko nyuma y’aya masezerano, Amerika igiye gutangira gahunda yo kohereza izindi ngabo mu bice bitandukanye bya Greenland bifatwa nk’iby’ingenzi.

Greenland ni cyo kirwa kinini ku isi. Ni agace kigenga mu nzego nyinshi ariko kari mu Bwami bwa Denmark. Kuba giherereye hagati ya Amerika n’u Burayi, hafi y’inyanja ya Arctique, bituma gifatwa nk’ahantu h’ingenzi ku mutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no ku nzira z’ubwikorezi bwo mu nyanja.

Trump yavuze ko ayo masezerano mashya ari “inzozi zabaye impamo” kuri Amerika, ashimangira ko abona ko afite amateka akomeye ku gihugu cye, Denmark, Greenland ndetse n’abafatanyabikorwa ba Amerika.

Yatangaje ko yishimiye kuba ari we Perezida uvuga ko iki kibazo cyakemuwe burundu kandi mu buryo budasubirwaho.
 

Similar Discussions

Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…