Trump yateguje gufata Hormuz, Iran imucira akarongo

UMUVUZANDURU

Senior Member
Joined
Aug 4, 2026
Posts
162
Reaction score
8
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ateganya kwemeza ko inzira ya Hormuz iba “ubutaka” bwa Amerika, Iran ihita ivuga ko aya mazi ya Hormuz atazafatwa binyuze mu butumwa bwo kuri X.

Trump yabivugiye i New York ku wa Gatanu, imbere y’abamushyigikiye, avuga ko Amerika izafata iyo nzira y’amazi ifitiye akamaro kanini ubucuruzi mpuzamahanga bw’ibikomoka kuri peteroli, gaz n’ifumbire.

Ati “Nitumara gutsinda Iran, iri gutsindwa bikomeye cyane, bidatinze nzatangaza ko inzira ya Hormuz ari ubutaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Amerika na Israel bimaze igihe biri mu ntambara na Iran, mu gihe Tehran na yo yashyizeho amabwiriza agabanya urujya n’uruza muri Hormuz. Mbere y’intambara, iyi nzira yanyuragamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi.

Iran yamaganye ibyo Trump yavuze. Umuyobozi, Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Kazem Gharibabadi, yavuze ko Hormuz idashobora gufatwa binyuze ku butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga, indege y’intambara cyangwa itegeko rya Perezida.

Ati “Trump yavuze ko nyuma yo kunesha Iran, azatangaza ko yafashe inzira ya Hormuz nk’agace ka Amerika. Inzira ya Hormuz ntiyafatwa n’ubutumwa bwo kuri X, indege z’intambara, cyangwa itegeko.”

Trump yanavuze ko azakomeza gukoresha igitutu cy’ubukungu mu kugabanya ubushobozi bwa Iran, mu gihe Amerika ishobora gushyiraho izindi ngamba z’ubukungu kuri Tehran.
 

Similar Discussions

Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…