Trump yavuze ko adashyigikiye Zelensky, amushinja kuvuga ko ashaka amahoro ariko ntagaragaze ko yiteguye kuyageraho.
Aya magambo aje mu gihe Zelensky ari i Buruseli mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), aho ari gusaba ko Ukraine ikomeza gushyigikirwa.
Zelensky yashimiye abo yise “abayobozi nyakuri” bakomeje gufasha igihugu cye. Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, hamwe na Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, António Costa.
Von der Leyen yavuze ko Ukraine yari yemeye icyifuzo cya Trump cyo guhagarika ibitero ku bikorwa remezo bitanga ingufu, ariko ko u Burusiya butigeze bwubahiriza iyo ngingo. Yavuze ko ibihano byafatiwe Moscou bikwiye kongerwa.
Ku ruhande rwabwo, u Burusiya buvuga ko butigeze bwemera guhagarika ibyo bitero, nk’uko Trump yari yabitangaje mu cyumweru gishize.
Trump yanenze ibitero Ukraine yongeye kugaba ku nganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya, avuga ko ari “ibiteye isoni” kuko bituma ibiciro bya peteroli ku isi bizamuka.
Amerika iherutse kumvikana n’u Burusiya ku kugura toni 300.000 za mazutu. Zelensky yanenze ayo masezerano, avuga ko ari impano Amerika iha Putin kandi ko amafaranga azayavamo azafasha u Burusiya gukomeza intambara.
Kutumvikana hagati ya Washington na Kyiv byarushijeho kwiyongera nyuma y’uko ubushobozi bwa Ukraine bwo gukoresha urubuga rwa internet rwa Starlink ku rugamba bugabanyijwe.
Muri iyo nama yabereye i Buruseli, abakuru b’ibihugu by’u Burayi barimo kuganira ku mafaranga yo gufasha Ukraine ndetse no ku buryo iki gihugu cyakwitegura igihe cy’imbeho.
Zelensky yavuze ko igihugu cye cyifuza ko intambara irangira vuba, ariko ko u Burusiya butagaragaza ko na bwo bubishaka.
Hagati aho, ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu mu mujyi wa Kharkiv, mu gihe ingo 270.000 zo mu ntara ya Volyn zasigaye zitagira amashanyarazi. Ukraine na yo yakomeje kugaba ibitero ikoresheje utudege tutagira abadereva ku butaka bw’u Burusiya.