Ishuri rya GS Saint Aloys ryo mu karere ka Rwamagana ni ryo ryasabwe cyane n’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bashaka umwanya mu Mwaka wa Mbere w’ayisumbuye (S1) muri iki kigo.
Abanyeshuri 28.221 ni bo basabye iri shuri mu gihe abemerewe umwanya ari 120 gusa.
Ibindi bigo byasabwe cyane birimo Ecole des Sciences de Musanze, E.S Kayonza Modern, College Saint André, Lycée de Kigali, G.S ST. Joseph, Ecole des Sciences Byimana na G.S Officiel de Butare.