Kuri uyu wa kabili taliki 11/8/2026 RIB yatangaje ko yataye muri yombi SHEMA Fabrice akurikiranweho icyaha cyo gutanga Sheki itazigamiye!
Mbere y’uko RIB itangaza ko yamutaye muri yombi hakaba yari hamaze iminsi hari amakuru ko n’ubundi yitabaga uru rwego rw’Ubugenzacyaha.
Shema yatorewe kuyobora FERWAFA mu Nteko Rusange Isanzwe yabereye muri Serena tariki ya 30 Kanama 2025 muri manda y’imyaka 4.
Akaba yari umukandida umwe rukumbi ku mwanya wa Perezida ndetse gutorwa kwe bihita binajyana n’urutonde rw’abantu umunani yari yatanze rwemejwe nka Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA nk’uko amategeko y’amatora yabiteganyaga.
Mu kwiyamamaza, Shema yari yarise iri tsinda rye “Dream Team”, Itsinda ry’Indoto, mu gihe barimo bashaka amajwi yo kuyobora FERWAFA basezeranyaga Abanyarwanda gutwara ibikombe byinshi!
Nyuma y’umwaka atowe, igikombe cya mbere, Kagame Cup kikaba cyari kimaze gutaha mu Rwanda.
Mu bisanzwe hari hashize igihe RIB ikora ubuhuza hagati y’abahanye sheki zitazigamiye, mu gihe bemera kwishyurana bikarangirira mu bugenzacyaha, Boss wa Dream Team we byaba byamugendekeye gute ku buryo hiyambazwa uburoko?
MURI VAR HARIMO IKI?
Niba ubuhuza bwashobokaga ariko ntibukore cyangwa se bukananirana, ahasigaye ubwo ni ugushakira kandi mubyo Umuvugizi wa RIB yatangaje ko iperereza rigikomeje ku bindi byaba bishamikiye ku cya sheki itazigamiwe Shema afungiye
Shema Fabrice yiyamamarije kuyobora FERWAFA avuye muri AS Kigali aho yari Perezida w’iyi kipe.
As Kigali, ikipe itagira ubukeba, ibi bikaba mu byingenzi byatumye kandidatire ye itaruhanya ndetse n’abo yiyambaje nka Komite ye baziyamamazanya nabo amazina yabo ntibyamugoye kuyashakiraho amajwi. Baratowe bitagoye.
Gusa, bivugwa ko SHEMA aba aribo batangiye kugirana ibibazo bwa mbere aho ngo yatangiye kujya afata ibyemezo batabizi ariko cyane cyane ibirimo amafaranga aho bimwe bivugwa ko byashingiraga no ku kimenyane.
Bitangira, hari imyanya 2 muri Komisiyo za FIFA yahaye FERWAFA birangira Perezida ayitanze atamenyesheje bagenzi be, umwe yarawihaye, undi awuha Umudamu bari inshuti muri AS Kigali, utari muri Komiye yayo ariko aba hafi y’ikipe! Bagenzi be muri Komite(ExCom) ngo birababaza cyane.
Taliki 25-30/3/2026, u Rwanda rwakiriye amatsinda 2 mu makipe yitabiriye FIFA Series!
Wa Mudamu w’inshuti ya Fabrice babanye muri AS Kigali, bivugwa kandi ko afatanyije n’abandi Badamu babiri bakoze muri FERWAFA bashinze Sosiyete yitwa Action One yamamaza ikanategura ibirori n’imanza zinyuranye(Marketing&Event Management).
Bivugwa rero ko SHEMA yahaye Action One isoko ryo gutegura ibibera muri FIFA Series ariko irihabwa nta makuru EXCOM ibifiteho, nta n’isoko ritanzwe muri FERWAFA. Birangiye bagiye kwishyuza, DAF abura aho ahera abishyura.
Bivugwa ko ivuka rya Action One ryari ku mpamvu yari yegereje kandi n’izindi zari bugende ziza nyuma. Kuzajya ihabwa amasoko ya “Event Management” yo muri FERWAFA.
Ntibyarekeye aho! Mu nkunga zo kubaka y’amafaranga FIFA yemereye FERWAFA yo kubaka ikibuga cya FERWAFA, icya Rutsiiro, Rusizi na Gicumbi hose ntayo kubaka urwambariro yari abariyemo.
Bivugwa ko rero ko ubwo FIFA Series zari zegereje hari uwo SHEMA yasabye kubaka urwambariro rw’ikibuga cya FERWAFA!
Uyu nawe birangiye yagiye kwishyuza miliyoni zirenge 300 babura aho bahera bishyura, nta soko, nta n’umwanzuro wa EXCOM byibuze wari warabayeho!
Nyuma bivugwa ko Umudamu wari ushinzwe umutungo muri FERWAFA yaje kwirukanwa ngo azize kutumvikana na SHEMA mu kwishyura babandi yabaga yahaye amasoko. Gusa kumwirukana byo byanyuze muri EXCOM.
Uyu Mudamu wirukanwe rero, bivugwa ko mu gushaka uko yarenganurwa byasabye ko avana intwaro zose mu bubiko!
Byaje guhumira ku mirari ko no muri EXCOM hari amakuru avuga ko harimo abashinja SHEMA imiyoborere mibi, itonesha n’icyuho cya ruswa.