"Ntabwo mbyumva ukuntu abantu bashobora kumara amezi abiri badafite amazi, bikoreye ibijerekani mu gihugu kiri Smart nk'iki." - Senateri Evode ku kibazo cy'amazi.
Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje ko ibisobanuro bitangwa ku kibazo cy’amazi, bidafatika, aho usanga hari igihe aba menshi akangiriza abaturage, ikindi gihe akabura burundu. Ati “Ibisobanuro baduha byose, ça n’a pas de sens” Ibi yabigarutseho ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka bagezaga ku Nteko Rusange ya Sena, ibisubizo mu magambo ku bigiye gukorwa mu gukuraho imbogamizi zikigaragara mu kwihutisha kugeza ibikorwaremezo mu byanya byahariwe inganda, mu izina rya Minisitiri w'Intebe,