Komisiyo y’imari n’ubukungu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, yagaragaje impungenge ku mibare itangazwa yerekana umubare w’abaturage bagejejweho amashanyarazi mu gihe hari abahawe akomoka ku zuba ariko imirasire itagikora.
Ubwo iyi komisiyo yagenzuraga aho Leta igeze ikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu, yatewe impungenge n’aho basanze hari imirasire yahawe abaturage ariko itagikora ku buryo byatumye bashidikanya ku mibare itangazwa n’inzego igaragaza aho guverinoma igeze ikwirakwiza amashyanyarazi mu baturage.
Abagize iyi komisiyo bavuze ko inzego zibishinzwe zabagaragarije ko mu gihugu abangana na 86.6% bagezweho n’amashyanyarazi harimo n’abafite imirasire ikora n’idakora, hakurwamo abafite imirasire itagikora bakagera kuri 74.4%. Ibyo bagaragaza nk’impungenge ku makuru atangazwa.