Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA) cyasabye abatunze imodoka zavuye mu muhanda kwihutira gusubiza purake n’ikarita iziranga (carte jaune), kugira ngo zivanwe ku rutonde rw’izigomba kwishyura amahoro yo gusana imihanda.
Itegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 29 Gicurasi 2025 riteganya ko bitarenze tariki 31 Ukuboza 2025, buri modoka, uvanyemo izisonewe, igomba kwishyura amahoro agenewe gusana imihanda bitewe n’ubwoko bwayo.
Ivatiri n’ijipe byishyura 50.000 Frw, ikamyoneti, microbus, mini-bisi, na bisi bikishyura 100.000 Frw. Ikamyo na rukururana ntoya byishyura 120.000 Frw, naho rukururana nini ikishyura 150,000 Frw.
Imodoka zisonewe
Imodoka zisonewe aya mahoro zirimo ibinyabiziga bya Leta y’u Rwanda; ibinyabiziga bya ambasade n’iby’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda; n’ibinyabiziga by’imiryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano na Repubulika y’u Rwanda.
Ubu busonerwe ariko na bwo bubanza gusabwa unyuze muri sisitemu ya E-tax, ukinjira muri “online request”, ugasaba ubusonerwe, bukemezwa kuri TIN. Iyo wemerewe, ibinyabiziga byanditse kuri iyo TIN byose biba bisonewe.