Umugabo witwa Mvunabandi Jean Marie Viannye utuye mu karere ka Kayonza
mu murenge wa Gahini arasaba kurenganurwa. Ni nyuma yuko umugore we Regina akubiswe n'umukozi wa RIB
akamumena amaso akaba yarabuze ubutabera.
Ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza ndetse n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ntacyo buratangaza kuri iki kibazo.
Uyu muturage nyuma yo kubura ubutabera yakomeje mu nzego zisumbuye kugera ku cyicaro gikuru cya RIB I Kigali, naho n'ubu akaba nta butabera yahawe, ahubwo ngo akabwirwa ko dossier bayubitse.
Nyamara umuturage wahohotewe, byarangize agize ubumuga bwa burundu(Yakurijemo ubuhumyi, ku buryo ntacyo akibasha kwimarira)