RDC–RWANDA: Igitero cyahitanye abakozi bakoranaga na Erik Prince

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,567
Reaction score
5,983
Ku wa 17 Nzeri 2026, itsinda ry’abakozi b’ikigo Vectus Global cya Erik Prince, washinze Blackwater, ryaguye mu gico cy’inyeshyamba bivugwa ko ari iza RDF/M23 muri Sud-Kivu, mu burasirazuba bwa RDC.

Nk’uko Reuters yabitangaje ku wa 9 Ukwakira, icyo gitero cyahitanye kandi gikomeretsa abantu nibura 20.

Mu bapfuye harimo nibura Abanyekongo 7 na Justin Conaglen, wahoze mu ngabo zidasanzwe za Nouvelle-Zélande.

Tim Kennedy, wahoze mu ngabo zidasanzwe za Amerika (Green Berets) akaba yarabaye n’umurwanyi muri UFC (Colombie), yarashwe amasasu 3 mu kuguru. Akaba yararokotse, maze ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Walter Reed muri Amerika.

NINDE WABAGABYEHO IKI GITERO?

Amakuru Reuters yahawe n’abakorana na Leta ya Congo ashyira mu majwi ingabo z’u Rwanda RDF zifatanya na M23 mu kurwanya FARDC/FDNB na Wazalendo.

Hari amakuru avuga ko abagabye iki gitero bashobora kuba barakurikiranye amakuru bahabwaga na drone yakoreshwaga mu butasi, akaba ariyo yabafashije kumenya aho iryo tsinda ry’abakozi ba Erik Prince ryari riherereye.

Icyakora, amakuru menshi yemezako iki gitero n’ubu buryo bwakoreshejwe mu kukigaba byagizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda RDF , hakaba hakenewe iperereza ryigenga rigolba kubyemeza ku buryo budashidikanywaho.

ERIK PRINCE AGIYE KONGERA IMBARAGA MU GUFASHA FARDC

Ku wa 8 Ukwakira, Africa Intelligence yatangaje ko Erik Prince ari mu biganiro na Leta ya RDC ku masezerano afite agaciro ka miliyoni 65 z’amadolari.

Ayo masezerano akaba agamije gufasha FARDC mu bya tekiniki, gusana indege na kajugujugu za gisirikare no gutanga ubufasha mu bijyanye n’ibikoresho.

Nta cyemezo kiratangazwa ku mugaragaro cyemeza ko ayo masezerano yamaze gushyirwaho umukono.

NI IZIHE NGARUKA ZISHOBORA GUTERWA N’IKI GITERO?

Iki gitero gishobora kugira ingaruka zikomeye:

▪️ Kongera uruhare rw’ibigo byigenga mu byerekeranye n’igisilikare mu ntambara yo muri RDC.

▪️ Kongera amakimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali mu gihe uruhare rw’ingabo z’u Rwanda RDF rwaba rumaze kwemezwa bidasubirwaho.

▪️ Gutuma FARDC ishaka ubundi bufasha bwa tekiniki n’ubwirinzi burushijeho mu bya gisilikare.

▪️ Kongera ibibazo ku mutekano w’abaturage n’abakozi b’abanyamahanga bakorera mu turere tw’imirwano.

Ikibazo gikomeye kigomba kwibazwa ni ukumenya niba amasezerano mashya Erik Prince arimo kuganiraho na Kinshasa azagarukira ku gusana gusa indege za FARDC, cyangwa niba azakurikirwa no kongera uruhare rw’abakozi be mu bikorwa bya gisirikare ku buryo busesuye.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…