Perezida Paul Kagame yemeje ko hari ibiganiro birimo kuba hagati y'u Rwanda n'ikigo cya Dangote

UMUVUZANDURU

Senior Member
Joined
Aug 4, 2026
Posts
162
Reaction score
8
Perezida Paul Kagame yemeje ko hari ibiganiro birimo kuba ku buryo u Rwanda rushobora gushora imari mu ruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli, rwa miliyari 16 z'amadorali, rw'umuherwe Aliko Dangote mu mujyi wa Lamu muri Kenya.
Mu kiganiro n'abanyamakuru i Kigali, Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro bikiri mu ntangiriro kandi ko ibirambuye bikinozwa, ariko ashimangira ko u Rwanda rwazishimira cyane kuba igice cy'ishoramari nk'iryo.
Urwo ruganda, rugenewe guha ibihugu byo mu Karere ka Africa y'iburasirazuba imigabane igera kuri 30%, rwitezweho gutunganya utugunguru 700,000 ku munsi kugira ngo rwongere umutekano w'ibikomoka kuri peteroli bikenewe mu karere no kugabanya kwishingikiriza ku bituruka mu mahanga.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…