Hari abaturage 5 bo mu murenge wa Karengera,akagari ka Mwezi bajyanywe muri transit center ya Gataka bazira ko ngo bahinze imigozi y'ibijumba.Ikaba yarahinzwe ngo aho bavugako ari ubutaka bwahujwe ariko bakaba batarabwiwe igihingwa kizahahingwa.
Aba baturage ni:
1. Matata Theoneste
2. Nsengumuremyi Erneste
3. Driana (uyu ni umumama)
4. Frederick
5. Ngurinzira
N'ubwo ibi bivugwa gusa muri uyu murenge, mu bice bitandukanye by'igihugu, hamaze iminsi havugwa inkuru za bamwe mu baturage kurandurirwa imyaka, ibintu bibatera agahinda nyuma yo kuba barashoye imbaraga zitari nke ariko ubuyobozi akaba ari bwo bufata iya mbere mu kubangiriza aho kubarinda inzara.