Mu gihugu abaturage bataka inzara, ariko mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Rwimiyaga, abaturage barataka kurandurirwa imyaka n'abayobozi.
Ibi si ubwa mbere, kuko no mu myaka yo ha mbere, na Gatsibo byarahabaye.
Bayobozi babi dufite; ko muhembwa imisoro ya rubanda, iyo misoro bakaba bayikura muri utwo turimo tw'amaboko, abandi bakaba bigomwa byinshi, bigenda bite ngo mugire imitima mibi bigeze aho murandurira umuturage imyaka, yashoye imbaraga n'amafaranga ye? Mugahembwa abana banyu bakarya bakiga, ariko ubahemba, mukamwitura kuraza abana be ubusa no guta ishuri!!!