Umuyobozi wungirije w’Ihuriro rya AFC/M23, Bertrand Bisimwa, ubwo yaganiraga n’abarwanyi bashya ba AFC/M23 bari barangije amahugurwa ajyanye n’imyemerere n’imyumvire ya politiki yabereye i Kanombe, mu Ntara ya Rutshuru, yatangaje ko uyu mutwe utarwanya Félix Antoine Tshisekedi ku giti cye ahubwo barwanya imikorere n’imiyoborere bya DRC.
Yagize ati “Umutwe wacu ntabwo urwanya Tshisekedi ku giti cye, ahubwo urwanya gahunda n’imikorere by’imiyoborere y’ibikorwa bya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Niba Tshisekedi ashobora kwicuza akagarura umutima, muzamubona hano, ari mu mahugurwa hamwe n’abandi benshi.”