Bagore,
Wari uzi ko hari amakosa abagore bakorera abagabo babo, bikaba bishobora no kudashoboka ko bababarirwa?
Soma iyi nkuru, umenye amwe muri yo, niwisangamo witekerezeho, nutisangamo uyirinde:
Gusambana:
NI ikosa rya mbere ribaho rituma n'ibyiza byose waba warakoze bihinduka ubusa imbere y'umugabo. Ni gacye cyane ashobora kukubabarira iki kintu. Akenshi, ashobora kwirengagiza gusa atakubabariye.
Gusuzugurira umugabo imbere y'abantu:
Kubaha ni yo nkingi y'urukundo. Iyo umusuzuguye imbere y'abantu, na bo ntibaba bazamwubaha ukundi. Bityo kwireba akabona nta gaciro afite imbere yawe, bituma atakubabarira.
Kugira ibyo uhisha
Amafaranga, abana se waba warabyaye hanze n'ibindi bintu bisa n'ibifite uburemere, bishobora gutuma umugabo akuzinukwa kandi ntashobora kukubabarira.
Kwanga kuryamana na we
:Kwangira umugabo ko muryamana, nka kimwe mu bihuza kandi bikubaka urugo, ni ishano uba wikururiye. Kenshi biterwa n'inama z'abagore babi cg ingeso na kamere za nyir'ubwite. Ni ikosa abagabo batajya bihanganira, kuko ibyo umwima ajaya kubishaka ahandi, kandi ho bagerageza gukora uko bashoboye bakamwereka ko ari uw'agaciro.
Kumugereranya n'abandi bagabo
Ikosa ushobora gukora ntuzigere ubababrirwa, ni ukugereranya umugabo wawe n'abandi. Bihita bimwereka ko nta gaciro afite imbere yawe, ahubwo hari abo muri kumwe bandi bamuruta.
Amagambo asesereza yisubira
Utugambo twa hato na hato tudashira, ni uburozi ku mugabo. Iyo udashoboye kurinda umunwa wawe, birangira agiye umureba.
Urugo rwubakwa n'umugore w'inyangamugayo,wubaha, uca bugufi kandi urangwa n'ukuri.
Ayo makosa nkubwiye, nta mugabo wapfa kuyihanganira. Abagabo aho bava bakagera, bakunda kubahwa no guhabwa agaciro.