Mu mezi atatu ya mbere, u Rwanda rwakurikiranye abarenga 3200 baketsweho Ebola

Joined
Aug 12, 2026
Posts
9
Reaction score
2
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zakurikiranye zinapima abantu 3266 bakekwagaho kuba baranduye Ebola, kuva muri Gicurasi kugeza mu ntangiriro za Kanama 2026.
Nk’uko raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ibigaragaza, nta n’umwe muri abo bantu wasanzwemo virusi itera Ebola cyangwa iya Marburg.

Muri icyo gihe, u Rwanda rwanditse abagenzi barenga ibihumbi 500 muri gahunda yo kubakurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko Ebola iterwa na virusi ya Bundibugyo igaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no muri Uganda.

Ku wa 15 Gicurasi 2026, RDC yatangaje ko icyorezo cyemejwe, Uganda na yo yemeza ko yabonye umurwayi wari waturutse muri RDC.

Ku wa 17 Gicurasi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko iki cyorezo cyari ikibazo cyihutirwa cy’ubuzima rusange ku rwego mpuzamahanga.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima muri RDC (INSP), yasohotse ku wa 27 Ugushyingo, igaragaza ko abantu 12.176 bari bamaze kwemezwaho Ebola iterwa na virusi ya Bundibugyo. Muri bo, 5978 bari bamaze gupfa.

Iyo mibare yakusanyijwe kugeza ku wa 26 Ugushyingo, ubwo hemezwaga abarwayi bashya 87.

RBC ivuga ko gukurikirana abagenzi hifashishijwe ikoranabuhanga byajyanye no gukaza igenzura ry’ubuzima ku mipaka no gusuzuma amakuru ku bantu bakekwagaho kuba baranduye.


U Rwanda rwanagiranye ibiganiro n’ibihugu bituranyi n’abafatanyabikorwa kugira ngo barusheho guhererekanya amakuru ajyanye n’icyorezo.

Inzego z’ubuzima zakoresheje uburyo zari zisanzwe zifite bwo gutahura indwara no guhuza ibikorwa byo gutabara. Zashingiye no ku masomo u Rwanda rwavanye mu guhangana na Marburg mu 2024.

Mu myiteguro yo guhangana n’iki cyorezo, hashyizwe imbaraga mu guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, gukora imyitozo yo gutabara no kugeza ku baturage amakuru ajyanye n’icyorezo.
 

Similar Discussions

Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…