Nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi atangaje ko ingabo za Leta ya RDC zizisubiza Umujyi wa Goma na Bukavu mu gihe cya vuba, Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko uko ari ugushoza intambara ku ihuriro ryabo.
Nangaa yatangaje ko kwihangana kwa AFC/M23 mu gihe Leta ya RDC ikomeje kurenga ku gahenge kutazahoraho kandi ko buri uko iminsi ishira, iri huriro rirushaho kwiyumvamo inshingano yo kubohora RDC.