Kuzamura ubwizigame bukava kuri 5% bukajya ku 8% (UMWARIMU SACCO)

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Hagati ya tariki ya 17 Ugushyingo (11) 2025 n'iya 05 Ukuboza (12) 2025, hakozwe ubushakashatsi bugamije kureba uko Abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO (USACCO) bakiriye igitekerezo cyo kuzamura ubwizigame bukagera ku 8%.

Ibyavuye muri ibi bushakashatsi, byagarutsweho mu nama y'Inteko Rusange ya 31 ya Koperative Umwalimu SACCO yateranye kuri uyu wa 29 Ukuboza (12) 2025.

Atangiza iyi nama, Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya Mwalimu – Sacco, Hakizimana Gaspard yashimye ubwitabire bw’abanyamuryango n’uruhare bagira mu iterambere ry'iyi koperative.

Ati:“Uyu ni umwanya mwiza wo kurebera hamwe icyarushaho guteza imbere Koperative yacu, kandi natwe tugakomeza kubona serivisi dukeneye.”

Yunzemo ati:“USACCO ikomeje gushyira imbere gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abanyamuryango bayo, binyuze mu kwizigamira, gufashanya no guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye ku bwumvikane n’inyungu rusange”.

Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya tariki ya 17 Ugushyingo (11) 2025 n'iya 05 Ukuboza (12) 2025, bwagaragaje ko USACCO itabonye umubare wifuzwaga w’abemeye kuzamura ubwizigame bukagera ku 8%, bityo hafatwa umwanzuro w’uko kuzamura ubwizigame muri rusange bitakorwa muri iki cyiciro.

Byagaragaye ko n'ubwo hari abemeye kuzamura ubwizigame hakiri kare, umubare wabo utari uhagije ku buryo byashyirwa mu bikorwa ku banyamuryango bose.

Hashingiwe ku byavuye muri ubu bushakashatsi, Inteko rusange yemeje ko hazakomeza ibikorwa byo kwigisha no gusobanurira Abanyamuryango ibyiza byo kwizigamira, hagamijwe kubaka imyumvire ihamye izafasha Koperative gukura mu buryo burambye.

Imibare yavuye mu bushakashatsi igaragaza ko; Ibigo bya Leta ari 1621, ibifashwa na Leta ari 1838 mu gihe ibyigenga ari 393.

Bugaragaza kandi ko umubare w’abanyamuryango bose ari 107,343, mu gihe abitabiriye ubushakashatsi bari 88,478.

Abazamuye ubwizigame hejuru ya 8% bari 63,165, ijanisha ku bitabiriye ubushakashatsi bazamuye ubwizigame hejuru y'u 8% ari 73%, mu gihe ijanisha ku banyamuryango bose bazamuye ubwizigame hejuru y'u 8% ari 59%.

Iyi mibare igaragaza ko n'ubwo ubushake bwo kwizigamira buhari, hakiri icyuho gisaba ubukangurambaga n’ubusobanuro burushijeho cyane cyane ku banyamuryango batarabona neza inyungu z’igihe kirekire zo kwizigamira.

USACCO ikomeje kugaragara nk’inzira y’ingenzi itanga ibisubizo ku Barimu n’abakora mu rwego rw’Uburezi, ibafasha kwizigamira, kubona inguzanyo zoroshye, no kwiteza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi.

N'ubwo intego yo kuzamura ubwizigame bukagera ku 8% itaragerwaho, ubuyobozi bwa USACCO bwizeza abanyamuryango ko urugendo rukomeje ndetse ko ntego zose bihaye zizagerwaho mu bihe biri imbere.

Mu mwaka w' 2024, umutungo wa Koperative Umwalimu SACCO wageze kuri Miliyari 239 Frw, uzamukaho 22% ugereranyije na 2023.

Muri uyu mwaka, intego yari uko uyu mutungo ugomba kugera kuri Miliyari 250 Frw.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…