Abahanga bavuga ko umuntu yaryame igihe gihagije iyo cyageze ku masaha ari hagati y’arindwi n’icyenda. Icyakora hari abakibikerensa, ugasanga bahorana akajagari mu gihe baryamira, bakibagirwa ko kutaryama amasaha ahagije bigira ingaruka zikomeye zishobora no kugeza ku kubura urubyaro.
Ni byiza gukora cyane kugira ngo ugere ku musaruro ariko ugomba kwiyibuka, uwo mubiri ugufasha gutunga ugatunganirwa kubera ko wakoze cyane, ukawuha umwanya na wo ukaruhuka. Niba uri mu bakerensa ibyo kuruhuka bihagije tera agatebe wumve ibyago bigutegereje.