Amakuru y’ibinyamakuru byo muri Koreya y’Epfo avuga ko guverinoma y’icyo gihugu iri gutegura kohereza ibikoresho ndetse n’abasirikare mu muyoboro wa Hormuz, mu rwego rwo gushyigikira icyo yise “ubwisanzure bwo gutambuka muri uwo muyoboro.”
Biteganyijwe ko icyo gikorwa kizaba mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Koreya y’Epfo, byifashishije amakuru aturuka mu nzego za leta n’igisirikare, agaragaza ko guverinoma ya Seoul iri gutegura ibisabwa n’amategeko kugira ngo ibone uruhushya rw’inteko ishinga amategeko rwo kohereza abo basirikare.
Ayo makuru avuga ko, nyuma yo gusuzuma uwo mugambi mu nama y’abaminisitiri, guverinoma iteganya kugeza muri uku kwezi ku Nteko Ishinga Amategeko icyifuzo kugira ngo cyemezwe.
Uyu mugambi wa Koreya y’Epfo wo kohereza abasirikare uza mu gihe umutekano mu muyoboro wa Hormuz umaze iminsi uhungabanye, aho muri iyi minsi hamaze kuba n’ibitero byibasiye amato y’ubucuruzi.
Ibihugu bitandukanye na byo birimo gushaka uburyo byafasha mu gucunga umutekano w’amato anyura muri iyo nzira ifite akamaro kanini ku bucuruzi mpuzamahanga.
Kugeza ubu, abayobozi ba Koreya y’Epfo ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro kuri ayo makuru.