Kigali: igaraje rikomeje kubagirwamo inkoko zizanwa zapfuye riteye inkeke

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Igaraje riri inyuma y’isoko rizwi nko kwa Kamali riravugwamo kubagirwamo inkoko zapfuye n’icuruzwa ry’inyama zishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Abaturage n’abacuruzi bakorera mu kagari ka Akabahizi, mu murenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge, bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ibikorwa bikomeje kuvugwa muri iri garaje izwi nko “Kwa Kamali”, riherereye inyuma y’isoko ryigenga ry’umushoramali Kamali, habarizwa ubucuruzi buhurirwamo n’abantu benshi .

Aba baturage bashimangira ko ibivugwa bidafitanye isano n’imikorere y’isoko ubwaryo, ahubwo byibanda ku igaraje riri inyuma yaryo, bavuga ko rikorerwamo ibikorwa binyuranyije n’amategeko n’amabwiriza agenga ubuzima rusange.

Umwe yagize ati:“Turimo kwicwa bucece” — Amarira n’ubwoba mu cyanya cy’ubucuruzi
Mu buhamya bahaye itangazamakuru, abaturage bavuga ko muri iri garage havugwa kubagirwa inkoko zapfuye, zigapakirwa mu buryo bw’ibanga zigacururizwa muri busheri zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali, ndetse hakavugwa n’inyama zangirikiye muri frigo zikomeza kugera ku baturage.

“Iyo utekereje aho inyama zigera ku isahani zacu ziva, umutima ukuvamo. Ibi si impuha; ni ibintu tubona kandi dufite ubwoba bwinshi,”.

Abakora ubucuruzi hafi y’aho bavuga ko umwanda n’umunuko bikabije byatumye akazi kabo kaba nk’igihano, kuburyo bamwe batangiye kugira ibibazo by’ubuzima, abandi bakabura abakiliya.

“Duhumeka umwuka w’ibipfuye n’imyanda ku manywa na nijoro. Turakorera imibereho ariko twumva ubuzima bwacu buri mu kaga,”

Abaturage n’abacuruzi bavuga ko bamaze igihe kinini bageza iki kibazo ku buyobozi bw’inzego z’ibanze, ariko ntihagire igikorwa gifatika kigaragara, ari na yo mpamvu basaba ko inzego z’umutekano n’iz’ubuzima zihutira kuhagera, zigakora igenzura ryimbitse kuri iri garage.

“Niba inzego z’ibanze zarananiwe, basaba ko inzego zo hejuru zibimenyeshwa.
 

Similar Discussions

Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…