Abapolisi b’abagore batwite muri Kenya bagiye kujya bambara imyambaro yabugenewe, mu rwego rwo kuborohereza akazi no kubafasha gukomeza kugaragara nk’abapolisi mu gihe batwite.
Ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ku mugaragaro imyambaro mishya y’Abapolisi bakora akazi gasanzwe, harimo n’imyambaro yihariye yagenewe abapolisi b’abagore batwite. Iyi myambaro yerekanwe ubwo Perezida Ruto yari ayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi bashya barenga 6,000 wabereye muri National Police College i Kiganjo.
za amahugurwa y’abapolisi bashya barenga 6,000 wabereye muri National Police College i Kiganjo.
Imyambaro y’abapolisi batwite igizwe n’umwambaro mugari w’ibara ry’ubururu butuje, wateguwe ku buryo ujyana n’imihindagurikire y’umubiri w’umugore uko inda igenda ikura. Ni kimwe mu byashyizweho mu rwego rwo kwita ku mibereho n’imikorere y’abapolisi b’abagore, kugira ngo abatwite bashobore gukomeza inshingano zabo bafite imyambaro iboroheye kandi iboneye umwuga.
Iyi myambaro mishya iri mu mpinduka zakozwe ku myambaro y’abapolisi ba Kenya, nyuma y’ibitekerezo byatanzwe n’abapolisi ndetse n’abaturage mu biganiro byabaye mu 2023. Perezida Ruto yavuze ko impinduka zigamije kunoza ireme ry’imyambaro, kuyigira ibereye akazi ndetse no kongera icyubahiro n’umwimerere by’umwuga w’ubupolisi.