Baziruwiha Eliezer bahimba Sebishihe, w’imyaka 58 wo mu karere ka Karongi, wari umaze imyaka myinshi yihisha ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yari akurikiranyweho yatawe muri yombi.
Uyu mugabo yari yarakatiwe imyaka 19 y’igifungo mu nkiko Gacaca za Bisesero kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Baziruwiha ni uwo mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Kinyonzwe, Umurenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mutuntu Ntaganda Wilson, yabwiye IMVAHO NSHYA ko uyu mugabo yatorotse umunsi akatirwa iyo myaka 19.
Avuga ko uwo mugabo yaba yaratekereje ko imyaka ishize atorotse ubutabera ari myinshi byaba byaribagiranye, yirengagiza ko icyaha cya Jenoside kidasaza, aragaruka yihishahisha iwe mu rugo ariko akagira ubwo agaragara mu ruhame abaturage barimo n'abo yiciye ababo mu Bisesero batanga amakuru.
Ati "Muri uko gutanga amakuru umwe mu bo yiciye yaje kubimbwira, musaba kujya kubivuga kuri RIB, hanyuma tugashaka uburyo yafatwa.
Ni muri urwo rwego ku wa Mbere, tariki ya 3 Kanama 2026 twamufashe tumushyikiriza RIB, sitasiyo ya Rubengera ngo akurikiranwe, agaragaze aho yabaga niba hari n'abo bakoranye ibyaha bacyidegembya, ubutabera bukore akazi kabwo."