ISOMO RY'UBUZIMA: GUHEMUKA BIGIRA INGARUKA AKO KANYA

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Umugabo wari rwiyemezamirimo yabwiye umukozi we wamwubakishirizaga amazu ati:‘’Ndashaka ko unyubakira iyi nzu,dore igishushanyo mbonera.’’Umukozi aragenda yiga inyigo y’igishushanyo mbonera,asanga kuzura kw’iyo nzu bizafata amezi atandatu.Kandi ubwo uwo mukozi yari asigaje amezi atatu,ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru (pansiyo).Atangira kwibaza ukuntu shebuja amuhaye akazi kazafata amezi atandatu,kandi asigaje amezi atatu ngo ajye muri pansiyo.Yiyemeza kuyubaka vuba vuba no gushaka uburyo agavura amafaranga azasangira n’inshuti ze igihe azaba ari muri pansiyo.Mu mwanya wo kugura ibikoresho byiza kandi bikomeye,agura ibikoresho bya macye kandi bitujuje ubuziranenge.Inzu arayisondeka karahava,sima akoresha nkeya umucanga uba mwinshi.Inzu mu minsi micye yari yuzuye,ibereye ijisho ariko isondetse pe.Inzu imaze kuzura yagiye kubimenyesha shebuja ko akazi yamushinze karangiye,umukire yaranezerewe basezerana ko azaza kuyitaha bucyeye ati ubwire abakozi bose bazaze tuhahurire.Bucyeye bahurira ku nzu nuko umukire afata ijambo ati:’’Nkurikije imyaka yose tumaranye,none ukaba ugeze igihe cyo kujya muri pansiyo niyemeje kuguha impano.Iyi nzu niyo mpano nguhaye kuko wambereye umukozi mwiza,ndizera ko izagufasha mu buzima bushya ugiye gutangira.’’Umukozi acyumva Boss we amubwiye ati iyi ni inzu yawe yaraturitse ararira,tekereza uko yiyumvise amaze kumenya ko inzu yubakaga ayisondeka ari iye!Inzu mu gihe gito yatangiye kwiyasa.

ISOMO:
Icyo ukora cyose gikorane urukundo,icyubahiro n’ubunyangamugayo.Ntukagirire umuntu nabi kubera amafaranga.Ba urugero rwiza,tanga ibyiza byawe,nawe uzahabwa ibyiza byawe.

 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…