Nyamagabe: Umugore wari uhetse umwana yakubiswe n’inkuba, umwana ahetse ararokoka.
Impanuka y’inkuba yishe Yamfashije Agnès yabereye mu mudugudu wa Bisharara, akagari ka Nyarwungo, umurenge wa Nkomane.
Amakuru twamenye avuga ko uyu mubyeyi yagiye gusoroma icyayi ahetse umwana we, imvura itangira kugwa maze hamanuka inkuba iramukubita ahita apfa.
Bamwe mu batanze amakuru bavuga ko batabaye basanga umubyeyi yarangije gupfa, naho umwana yari ahetse batungurwa no kubona ahumeka, kandi ntacyo yabaye.
Umwe yagize ati: “Urupfu rwa Yamfashije rwatubabaje, gusa kuba umwana atapfanye n’umubyeyi we ni ikintu cyo kwishimira.”
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu rugo mbere y’uko ushyingurwa.