Igice cya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, giherereye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Muganza, kimaze iminsi cyibasirwa n'inkongi y'umuriro, aho hegitari zisaga 17 zimaze kuzimywa, ariko ibikorwa byo kuzimya bikaba bigikomeje ku bufatanye bw'inzego zitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko umuriro wahereye mu bilometero birindwi uvuye ku nkengero z'ishyamba, ibishimangira ko wakomotse ku bikorwa bitemewe bya muntu muri pariki.