Indege ya mbere yaguye muri Goma igenzurwa na AFC/M23

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Indege ya mbere yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma muri Kivu y’amajyaruguru nyuma y’igihe kirenga umwaka abarwanyi ba AFC/M23 barigaruriye uyu mujyi.

Iyi ndege yageze i Goma kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026, aho yazanye Vivian van de Perre, intumwa idasanzwe y’agateganyo y’umunyamabanga mukuru wa Loni akaba n’umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO ugiye kuganira n'abayobozi ba AFC/M23.

Iyi ndege yageze i Goma ku bushake bwa AFC/M23 kuko ariyo igenzura ikirere ikaba ari na yo yakiriye uyu muyobozi wa MONUSCO kugira ngo baganire ku mahoro arambye yabaye icyabuze mu Burasirazuba bwa Congo.
 

Similar Discussions

Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…