Imyigaragambyo muri Uvira, imaze guhitana abarenga 10

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Magingo aya, mu mvururu ziri kubera muri Kivu y'amajyepfo mu mujyi wa Uvira, zimaze guhitana ubuzima bw'abantu 10, n'ubwo hari abandi bataramenyekana.

Abamaze kuhasiga ubuzima, benshi akaba ari abagore n'abana.

Ni imyigaragambyo ihanganishije Wazalendo n'ingabo za leta, FARDC ifatanije na FDLR. Basaba Leta kuhavana Gen Gatsita, bashinja ubugambanyi no kuba ari umunyarwanda.
Gen Gasita, ni umunyamurenge, wabaye hafi leta mu bitero byibasiye abaturage bo muri ubu bwoko. Wazalendo barifuza ko avanwa muri Uvira kuko nta cyizere bamufitiye, bavuga ko ashobora kuba umwe mu batuma ifatwa na M23.

FARDC nayo ikavuga ko idafite wazalendo mu nshingano, bityo atari yo igena ugomba kuyobora abasirikare bayo.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…