Raporo nshya y’imiyoborere, RGS (Rwanda Governance Scorecard) yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) igaragaza ko imitangire ya serivisi zinoze ikomeje gusubira inyuma uko umwaka ishira, indi igataha.
Muri uyu mwaka, ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 68,48% mu gihe urwego rw’umutekano n’ituze rwo rwagize amanota 90,15%. Mu mitangire ya serivisi, habaye igabanyuka rirenga 3% mu mwaka umwe kuko mu mwaka ushize zari zagize amanota 71,73%.
Muri raporo yo mu 2024, ireme ry’imitangire ya serivisi ryari rifite amanota 75,79%, mu 2023 ryari rifite amanota 78,28% yavuye kuri 77,69% mu 2022. Mu 2021, uru rwego rwari rufite amanota 81,86%.
RGS igaragaza ko icyuho gikomeye mu mitangire ya serivisi mu 2026 cyagaragaye mu zijyanye n’iterambere ry’ubukungu, aho zagize amanota 59,70%, izijyanye n’ikoranabuhanga zigira 60,98%.
Serivisi zijyanye n’imibereho y’abaturage zahawe amanota 66,93%, izijyanye n’iterambere ry’imiyoborere zihabwa 76,95%, naho izijyanye mu nzego za Leta, abikorera na sosiyete sivile zihabwa amanota 77,83%.
Iyo urebye intego Guverinoma y’u Rwanda yihaye yo kuzamura urwego rwa serivisi nziza ku buryo rwagira amanota byibura 90% mu 2029, ubona ko ikiri kure kuko ahubwo intambwe yatewe mu myaka itanu ishize igenda isubira inyuma.
Mu kiganiro 'Meet the President' cyahuje urubyiruko ibihumbi 10 na Perezida Paul Kagame ku wa 21 Ukwakira 2026, umusore yagaragaje ko serivisi zo mu rwego rw'abikorera zitangwa neza, ariko mu za Leta cyane cyane mu buvuzi bikadogera.