Ikigo cy’ubuziranenge cya Uganda, UNBS cyashinje u Rwanda kurenga ku masezerano

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,568
Reaction score
5,983
Ikigo cya Uganda gishinzwe ubuziranenge, UNBS, cyatangaje ko cyamenye binyuze ku mbuga nkoranyambaga ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika kwinjiza bimwe mu binyobwa bikorerwa muri Uganda, bivugwa ko bitujuje ibisabwa by’ubuziranenge.

UNBS ivuga ko guhagarika ibyo bicuruzwa binyuranyije n’amasezerano ibihugu bigize EAC byagiranye yo kumvikana ku bipimo by’ubuziranenge no kubyubahiriza.

Iki kigo cyasobanuye ko mu gihe hagaragaye ikibazo cy’ubuziranenge ku bicuruzwa bikomoka mu gihugu kimwe cya EAC, ikigo gishinzwe ubuziranenge mu gihugu ibyo bicuruzwa bikorerwamo kigomba kubimenyeshwa kugira ngo ikibazo gikurikiranwe.

Ikindi UNBS ivuga ni uko mu nama iheruka guhuza u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania hatigeze hagaragazwa ibimenyetso bya gihanga cyangwa ubushakashatsi byagendeweho ibi binyobwa bikurwa ku isoko ry’u Rwanda.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…