Muri Gatsibo na Gicumbi murabizi neza ko abo mwohereza kubarira abaturage harimo umushinga wa Tugabane?
Dore ubutumwa buragira buti:" Dufite ikibazo cy'igikorwa remezo cy'umuhanda waho werekeza ku ruganda rw'amazi rwa wasac (amazi ajya muri Nyagatare na Gatsibo). Mu by'ukuri twabariwe ku byerekeye ingurane ku bizangizwa mu ikorwa ry'uyu muhanda ariko mukuza gukora umuhanda abaje gukora, bafataga ubuso burenze aho umuturage yasinyiye ko hazangizwa. Noneho ikirenze kuri icyo ni uko abaje kubara dusabwa kugabana na bo; basinyishije abaturage ko amafaranga tuzishyurwa tugomba kubahaho 1/2, utarabyemeye yabariwe makeya cyane Kandi anaterwa n'ubwoba ko dosiye ishobora gucibwa Atari deal wemeye kuzabona iyo ngurane ni hafi yo kutayibona. Abaje gukora ku muhanda bo batubwira ko ubutaka ari ubwa Leta tugomba kwemera ibyo ababaze ubuso. Ubu turi mu gihirahiro ntituzi uwo twabaza, ari akarere ka GATSIBO nyir'ibyo bikorwa,haba n'akarere ka GICUMBI dutuyemo haba na WASAC ntituzi uwo twabaza mwazadukorera ubuvugizi murakoze"
Ngayo nguko!