Mu gihe hari abakunda kwinubira impanuka zikorwa n'amakamyo yo mu bwoko bwa HOWO, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yabwiye itangazamakuru ko HOWO atari zo modoka zikora impanuka kurenza izindi mu gihugu bityo akaba atangazwa n’uko buri mpanuka ya HOWO ikora inkuru kurusha izindi.