IBIRYABAREZI BIRAHIGISHWA URUHINDU MU RWANDA

MBOKA NA BISO

JF-Expert Member
Joined
Jan 31, 2025
Posts
794
Reaction score
793
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye n’Uruganda rutunganya imyanda y’ikoranabuhanga, Enviroserve Rwanda Green Park byatangiye ibikorwa byo gukusanya imashini z’imikino y’amahirwe zijyamo ibiceri zizwi nk’Ibiryabarezi kugira ngo zishwanyaguzwe zibyazwemo ibindi bikoresho.

Ni igikorwa kigamije gukusanya Ibiryabarezi byose bikiri mu bacuruzi hirya no hino mu gihugu, nyuma y’aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ibihagaritse burundu mu mwaka wa 2022.

Ubuyobozi bwa RDB, buravtangaza ko ibigera ku 8.200 ari byo bimaze gukusanywa.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…