1. Uko wakwitwara kose ntushobora kunyura
bose cg ngo ubashimishe bityo ntuzanabigerage
ze!
2. Ibyo umuntu yifuza akenshi sibyo abona
ndetse n’ibyo akora sibyo akorerwa rwose
ntibikwiye kugutungura!
3. Byose ni busa! Ibyo watunga byose mu kanya
nk’ako guhumbya byayoyoka ugasigara uririra mu
myotsi bityo ntuzigire akandare.
4. Bimwe mu bibazo duhura nabyo akenshi
n’ubwo biduhungabanya ariko iyo tubyitwayemo
neza bitubera isomo rizadufasha gukemura
byinshi mu buzima bw’imbere!
5. Uwo waba uriwe wese ntukikanyize ngo
urakomeye kuko ntawigira. Ejo ushobora
kwisanga wakeneye umwe wajyaga usuzugura
ugaraguza agati.
6. Nukunda umuntu ntagukunde cg
akaguhemukira, ntibizaguteshe umutwe burya
n’ubundi ntacyo yari kuzakumarira!
7. Mu byemezo bikomeye ujya ufata mu buzima,
jya ufata umwanzuro ku giti cyawe ukurikire
umutimanama wawe ni nawe uzi ibyo ukeneye
n’uwo wifuza kuba we!
8. Nubona inshuti nziza uzakore uko ushoboye
ntigucike kuko burya yakurutira zahabu!
9. Ntugatinye gukora ikintu ngo ni uko kigoye
kuko nta kizima wabona utiyushye akuya. Nta
n’intwari ibaho itararwana urugamba ngo
irutsinde!
10. Ikiruta byose nize ni uko nta gihombo cyo
kugira neza n’ubwo akenshi bitugora, kandi nta
n’inyungu yo guhemuka. Tujye dukora byose uko
twishakiye ariko Imana iba itureba! Ezra Joas UMUJISITOMA