Ibi bintu by'ubuyobozi busenyera rubanda tubyite iki?

Kizigenza_

Senior Member
Joined
Apr 20, 2026
Posts
165
Reaction score
1
Aba baturage baratakamba n'ubwo bavuga ko ntawe batakambira.
Bavuga ko mbere iyo habaga hateganyijwe ibikorwa byo gusenya, ubuyobozi bwegeraga abaturage, bukabateguza ndetse bukanabasobanurira impamvu ndakuka z'iyo myanzuro.

Iyo icyo gikorwa cyajyaga gutangira, abasenyerwa bafashwaga kubon aho bakinga umusaya.

None ubu, amakuru ahari ni uko batagihabwa amakuru, ahubwo bashiduka babona ababahagaze hejuru babasaba gusohora utwangushyye mu nzu, ntaho bafite ho kwerekera. Bamwe muri aba bavuga ko babwirwa ko bimurwa ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi bahatuye imyaka myinshi, ari ho bavukiye, ibyo bivugwa bitigeze bihavugwa.
 
Ese ubundi ibi bintu byo gusenyera abaturage, umuturage aba abifitemo izihe nyungu?
 
Abakora ibi ni aba tecnorat ba leta kandi bari kwangisha abaturage ubuyobozi mu buryo buziguye bizarangira abaturage batagifitiye ikizerere ubuyobozi.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…