Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali, baravuga ko ntagikozwe ubuzima bwakomeza kugora umubare utari uto, kubera izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yijeje ko izamuka ry’ibiciro rishobora kugera ku mpuzandengo ya 13,9% mu 2026, ariko ikaba iteganya ko rizagabanyuka mu mwaka utaha wa 2027 rikagera munsi ya 8% mu gihembwe cya kabiri.