Huzuye uruganda rutunganya toni 10 z’inyanya ku munsi

MBOKA NA BISO

JF-Expert Member
Joined
Jan 31, 2025
Posts
794
Reaction score
793
Mu Karere ka Ngoma huzuye uruganda ruzajya rutunganya inyanya rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 10 ku munsi, zikazavamo umushongi w’inyanya ukorwamo ibintu byinshi birimo na ‘sauce tomate’.
Uru ruganda ruzatangira mu mezi make ari imbere nyuma yo kubona ibyangombwa bisabwa ubu rukaba ruri mu bikorwa bya nyuma by’igerageza ryo gutunganya inyanya zikavamo umushongi uzakorwamo ibintu bitandukanye.

Ruzajya rutunganya toni 10 z’inyanya, zivemo toni imwe y’umushongi uzajya wifashishwa mu gukora ‘sauce tomate’, umutobe w’inyanya, ‘ketchup’ n’ibindi binyuranye bikorwa mu nyanya.
Abaturage baruturiye babwiye RBA ko babonye uruganda rubegereye ruzajya rubagurira umusaruro ntiwongere gupfa ubusa.
Kugeza ubu, uru ruganda rwamaze gusinya amasezerano n’abahinzi bibumbiye mu makoperative 24 bo mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, amatsinda manini abiri n’abahinzi ku giti cyabo bagera kuri 30, ku buryo bose hamwe bazaba ari 1.500. Biteganyijwe kandi ko nibura ruzakoramo abakozi bahoraho barenga 50.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…