Hari abaperezida benshi baza kwivuriza hano iwacu- Minisitiri w’Intebe w'Intebe Dr. Nsengiyumva.

UMUKANDANZUGI

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
168
Reaction score
0
Minisitri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bike muri Afurika bifite ubuvuzi buteye imbere bw’indwara zikomeye, ku buryo hari n’abakuru b’ibihugu benshi baza kuhivuriza.

Yavuze ko u Rwanda ruri gutera imbere mu buvuzi bw’indwara zikomeye zikomeje kwiyongera.

Yagize ati “Nta muntu nifuriza kurwara. Ariko ushobora kugira nk’ikibazo cy’umutima, dufite ubushobozi bwo kuwubaga, ushobora kugira ikibazo cyo mu mutwe, dufite abaganga n’imiti. Ibibazo bya kanseri na byo bitangiye kuza ari byinshi.”

Yakomeje ati “Ariko icyo nababwira turi mu bihugu bike muri Afurika bishobora kuvura izo ndwara iwabo. Ubu hari n’abaperezida basigaye baza kwivuza hano iwacu. Ntabwo ari ukubikabya rwose tumaze kugira benshi, kandi turi no kugerageza ku buryo u Rwanda rwaba igicumbi cyaho abantu bivuriza.”

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital) ni bimwe bikomeye mu Rwanda bitanga serivisi z’ubuvuzi bwihariye, zishobora kwifashishwa n'abantu bo mu nzego zo hejuru, barimo Abakuru b'Ibihugu, abayobozi bakuru n'abadipolomate.

Ibi bitaro bitanga serivisi zirimo kuvura indwara z'umutima, kubaga, kuvura indembe, gusuzuma indwara hifashishijwe ibikoresho bigezweho n'izindi serivisi z'ubuvuzi bwihariye. Kuba bifite abaganga b'inzobere n'ibikoresho by'ubuvuzi bigezweho bituma biba mu bitaro bishobora kwitabazwa mu kuvura abayobozi bakuru bakeneye ubuvuzi bwihariye.

Hari kandi ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda (Rwanda Military Referral and Teaching Hospital) biherereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali. Ni bimwe mu bitaro bikomeye mu gihugu, bitanga serivisi z'ubuvuzi ku basirikare, imiryango yabo ndetse n'abandi baturage.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…