Guverinoma yateguje gutunga itoroshi muri ‘Betting’

Mutegarugori

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
110
Reaction score
1
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Guverinoma igiye gukora ibirenzeho ku kibazo cy’urusimbi n’imikino y’amahirwe (betting) bishinjwa na bamwe kubakenesha no kugira uruhare mu isenywa ry’imiryango.

Senateri Charles Murigande yasabaye Guverinoma guhagurukira ikibazo cy’urusimbi, asobanura ko kirimo gukenesha abantu kugeza naho usanga abantu bakora babura n’amafaranga yo kujyana abana ku ishuri.

Yagize ati "Ikibazo cy'abantu bakina urusimbi gituma hano hanze hari abantu bakena kandi si no gukena gusa kiragenda kinasenya n'ingo. Ndagira ngo nk'uko Guverinoma yahagurukiye kurwanya ibyuma (inzoga zaciwe mu Rwanda kuko zitari zujuje ubuziranenge) ihagurukire no kurwanya urusimbi kuko rurasenya ingo runakenesha abantu."

Senateri Murigande yasobanuye ko iki kibazo gikemuwe cyafasha abantu kubaho no kugira ubwizigame bwafasha abantu guteza imbere urwego rw'imari.

Minisitiri w'Intebe yavuze ko ikibazo cy'urusimbi bakizi ndetse bamaze gukora ibikorwa bimwe na bimwe birimo gufunga inzu za 'betting' ko ariko kandi bemera ko hari ibikwiriye gukorwa birenze.

Ati "Na cyo turaza kukireba wa mugani nk'uko twarebye 'ibyuma' kuko ingamba twafashe zisa n'aho zitakiranduye."
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…