Abacururiza mu nyubako ya Gale yo mu mujyi wa Kigali izwi nka Downtown, bavuga ko ibicuruzwa byabo bitwarwa n’abashinzwe umutekano, baba bashyize hanze bizwi nka Samples.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko impamvu bitwarwa, ari uko baba bari gucururiza hanze kandi bitemewe.