Guhagarika inzoga zitujuje ubuziranenge byagabanyije ibyaha

UMUVUZANDURU

Senior Member
Joined
Aug 4, 2026
Posts
162
Reaction score
8
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko hari impinduka nziza zamaze kugaragara kuva ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byatangira gukurwa mu baturage.

ACP Rutikanga yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa kane, ubwo herekanwaga abatawe muri yombi bacyekwaho ibyaha bifitanye isano n'ikorwa ry'bi binyobwa bitemewe.

ACP Rutikanga yagaragaje ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byagabanyutseho 50%, kuko hagati ya tariki ya 15 n’iya 31 Nyakanga byari 345, hagati y’iya 1 n’iya 12 Kanama 2026 bigera ku 188.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…