FORZZA RWANDA: Yaba yamaze kwerekwa umuryango usohoka mu gihugu

TX Noran

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
131
Reaction score
13


Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), rwahagaritse uruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe rwa Baron Sports Gaming Ltd (Forzza).

RDB yatangaje ko ibyo bigomba guhita bitangira kubahirizwa guhera igihe iryo tangazo risohokeye, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026.

Iri hagarikwa rireba aho iki kigo gikorera hose, ibikorwa by’abagikorera (agents) n’ibikorwa byacyo bibarizwa kuri internet.

RDB yakomeje iti “Iki kigo gisabwe guhita gihagarika ibikorwa byacyo byose mu Rwanda, kikanahagarika kubyamamaza hamwe no gukoresha ibyapa byo kwimenyekanisha.”

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwavuze ko iri hagarikwa rishingiye ku gusanga iki kigo cyarakoraga ibikorwa bya Casino inshuro zitandukanye bitari mu ruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe cyahawe, kandi binyuranye n’itegeko rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe.

RDB yanagiriye inama abaturage yo kutitabira ibikorwa by’imikino y’amahirwe bya Baron Sports Gaming Ltd (Forzza).
 
None se RDB, itanga uruhushya rwo gukorera mu gihugu,
yarangiza ikagira inama abaturage bo kutagana ibindi bigo bya betting.
RRA ikabakeneraho umusoro, n'ibindi byinshi basabwa.
Harya ubwo byo si ukwica isoko ry'abasigaye ku muhanda bakora imirimo imwe n'iya Forzza?
Ubwo mbese Tour du Rwanda ya 2027 ntibazongera kugaragara.
Twa dukobwa twabo se tuzajya he noneho?
 
Abo ni abandi bashomeri baje ku iseta baze dutegereze twihanganye, dore Yesu agiye kuza kudutwara.
Abari abakozi bayo bose, na bamwe bayamamarizaga.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…