Mu gihe amakuru aturuka kuri sources zacu akomeje gukusanywa no kugenzurwa, hari amakuru mashya tumaze kwakira avuga ko igitero cya drones cyagabwe ahantu hari hacumbitse abasirikare b’u Burundi, abasirikare ba FARDC ndetse n’abacancuro.
Amakuru y’ibanze avuga ko abo basirikare n’abacancuro bari muri ako gace mu myiteguro y’ibitero byibasira abaturage b’inzirakarengane.
Amakuru twakiriye avuga ko muri icyo gitero abasirikare bakuru 4 b’u Burundi, abacancuro 2 ndetse n’abasirikare 10 ba FARDC bahasize ubuzima.
Nyuma y’igitero, amakuru avuga ko ingabo nyinshi zahise zikikiza ako gace, ku buryo abaturage batari bemerewe kuhagera. Byatumye ahabereye igitero harindwa cyane ndetse n’abaturage babuzwa kuhagera.
Nyuma y’uko imibiri y’abaguye muri icyo gitero ikuwe aho cyabereye nibwo abaturage batangiye kubona uburyo bwo kugera hafi y'aho byabereye ndetse bafata amafoto n’amashusho agaragaza ibice by’ahabereye igitero.Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza abagabye icyo gitero cya drones